Print

Bya bipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guhemukira abagabo babyitabaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2019 Yasuwe: 7758

Benshi mu bagabo bashishikariye gukoresha ibi bipupe bisimbura abagore byabateye icyorezo cyo mu mutwe gituma bahora bifuza kubizambanya ndetse bamwe bahisemo gutandukana n’abagore babo.

Abagore benshi bari kwirukanwa mu mago y’abo n’abagabo babo batwawe umutima n’ibibipupe byaremanywe ubuhanga buhambaye bwo gushimisha abagabo mu gihe cyo gutera akabariro.

Inzobere mu byerekeye imibanire y’abagabo n’abagore Dr Becky Spelman yavuze ko ikiri gutuma ingo nyinshi zisenywa n’ibi bipupe,ni uko bifite ubuhanga budasanzwe mu gushimisha abagabo ndetse ngo birababata ku buryo kwiriza umunsi badasambanye bibagora.

Yagize ati “Tutitaye ku bikinisho byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina,ibi bipupe byakorewe kugira ngo bihindure imitekerereze y’umuntu.Byahawe ubuhanga bwo gushimisha abantu ku rwego rwo hejuru cyane,bigatuma umugabo yumva akunzwe cyane,arinzwe,ndetse akabyiyegurira.”

Inganda zikora ibi bipupe zikomeje kwiyongera ndetse abahanga mu kubikora bavuze ko mu myaka iri imbere ibi bipupe bizahabwa n’ubushobozi bwo kugenda mu bantu ndetse n’ubundi bwenge buhambaye.

Uretse gusenya ingo,ibi bipupe bikomeje gukenesha benshi kuko bihenda cyane ndetse ababikunda bahitamo kubizana mu nzu nkuko umuntu agora akabati, televiziyo n’ibindi bikoresho umuntu akoresha buri munsi.

Uruganda rwitwa Realbotix rwo muri USA,rwakoze ibipupe byinshi byifashishwa mu gutera akabariro bifite ubuhanga bwo kuganiriza umugabo mu gutera akabariro,kuririmba ndetse no kuvugira umugabo igisigo ari mu kazi.



Ibi bipupe bikomeje gusenya ingo nyinshi mu bihugu byateye imbere


Comments

22 January 2019

Niba bikora imibonano ku rwego rwo hejuru, bivuze ko igitsina gore gihuye n’akaga ndetse n’isi muri rusange kuko bizatwara imitima ya benshi.

Abantu bazagabanuka ku isi,kuko benshi bazabatwa nabyo usange batitabira igikorwa cy’Isakramentu ryo gushyingirwa;

usange ama Leta atanga amafrs y’umurengera yingingira abantu kubyara,Kandi yakagombye gukora ibindi bikorwa by’ingirakamaro.


22 January 2019

Twitonde kuko biramutse bisakaye mu Bantu ku isi hose, bizaba ikiyobyabwenge gikaze kurusha izo za Cocaine twumva, aho kubirandura bizafata imbaraga zidasanzwe ;
cyane ko kubitunga ari uburenganzira bw’umuntu, Kandi na za Leta nt’ amategeko abirwanya zifite.


22 January 2019

Ibi bintagazi ko mbona ntaho bitaniye naba Slay Queen bakabije kworeka isi !!!!!

Nta kundi nyine isi tuzayirangiriza, none bigende bite!!?? Abiyise ababwenge aho kubaha Imana bari gusenya umuryango wayo.

Ejo ntimuzatangazwe no kumva hari abatangiye kubiraga imitungo yabo.
Iki ni igitero gikaze cyagabwe ku kiremwamuntu, ahubwo nidukenyere dukomeze pe!


mazina 20 January 2019

Ibi byerekana neza uburyo turi "mu minsi y’imperuka".Iyi ni iminsi y’imperuka koko.Iyi si ikeneye impinduka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.