Print

Umuhanzikazi nyarwanda w’icyamamare yatunguranye agaragara asomana mu buryo budasanzwe n’umukobwa mugenzi we avuga n’icyamuteye kubikora[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 January 2019 Yasuwe: 3598

Uyu mukobwa urangwa n’udushya twinshi mu muziki ,ku rubyiniro cyangwa hanze yawo , mu ijoro ryo ku wa Gatanu, yashyize kuri Instagram amashusho arigusomana n’undi mukobwa mugenzi we, umunwa ku wundi inshuro eshatu.

Nkuko bigaragara kuri aya mashusho bigaragara ko yafashwe tariki ya 01 Mutarama 2018 i saa cyenda z’amanywa n’iminota 51. Ibi byatumye uyu mukobwa yibazwaho byinshi, bamwe batangira gukeka ko uyu muhanzikazi yaba akundana nabo bahuje ibitsina, bimwe bita ubutinganyi.

Gusa kuruhande rwa Marina we yavuze ko uriya mukobwa basomanye ari murumuna we, kandi kuri we ngo ibyo yakoze yumva nta gitangaza kirimo ngo kuko atakundana n’abakobwa bagenzi be, akeneye umukunzi yashaka umuhungu nkuko Imana yabigennye.

“Uriya ni murumuna wanjye, nta birenze ni ibintu bisanzwe, nuko ahubwo abantu babigize ibintu birenze. Kuba wasomana n’umuntu byongeye ari murumuna wawe, gusomana ni umuco.”

“Ntabwo nkundana n’abakobwa kuko nanjye ndi umukobwa, nshaka gukundana nakundana n’abahungu kuko niko Imana yabishyizeho ntabwo nakundana n’abakobwa bagenzi banjye.”


Comments

k 19 January 2019

iyo muvuga icyamamare mubivuga mushingiye kuki?? muzambwire ireme mukurikiza ubuse tuzavuga ngo first lady n’icyamamare cyangwa Louise hanyuma tuvuge ngo na Marina ni icyamamare mubuhe buryo ??nibarizaga hatagira inkurikiza ibitutsi