Print

Meddy n’umukunzi we baracyari ku mugabane w’Afurika aho bagiye kuruhukira ku kirwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 January 2019 Yasuwe: 4405

Meddy yavuye i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019. Yasubiranyeyo n’umukunzi we Mehfira Mimi wari waramuherekeje.

Amakuru yasohotse avuga ko uyu muhanzi n’umukobwa w’inshuti ye basubiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko mu minsi mike we na Mehfira Mimi bagiye bagaragaza ibimenyetso byerekana ko bakiri mu biruhuko muri Afurika.

Kuwa Gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019, Meddy yashyize kuri Instagram status amashusho yerekana ko yakomereje ibiruhuko by’umwaka mushya ku Kirwa cya Zanzibar.

Status Meddy yashyise kuri Igaca amarenga ko akiri muri Afurika

Yerekanye ko ari “ku Kirwa cya Zanzibar” arimo yota umuriro gusa ntiyerekanye isura y’umukunzi we.

Meddy yerekanye iyi status mu gihe,Mehfira Mimi na we yari amaze iminsi ibiri ashyize hanze ifoto imugaragaza ari ku nkombe y’amazi mu gace ka Afurika. Abamukurikira bamwe babanje kumubaza niba yaraciye iwabo muri Ethiopia imiterere y’ikirere cyaho yari ahagaze,