Print

Hakizimana Muhadjiri yateye utwatsi umukobwa wamushinje kumwiba telefoni bararanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2019 Yasuwe: 2880

Rutahizamu wa APR FC,Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko atigeze yiba telefoni y’umukobwa uherutse kumujyana mu binyamakuru avuga ko bararanye akayimwiba.

Muhadjiri uri mu bakinnyi bafite ubuhanga mu Rwanda, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi nkumi yo mu Karere ka Rubavu yamushinje kuyiba telefoni yamubeshyeye ndetse ahamya ko batigeze banaryamana nk’uko ibivuga.

Yagize ati “N’ibintu nanjye nabonye abantu babinyoherereje ariko byambabaje kuko sinakwiba telephone ndetse yabuze turi kumwe n’abandi icyo gihe. Ikindi kandi yari yavuze ko irimo porogaramu ya iCloud ituma umuntu adashobora kwiba iPhone, ngo igire icyo imumarira.Uwo mukobwa nta n’ubwo twari tumenyeranye cyane, rwose na n’ubu sinzi ko duhuye nanamwibuka kuko hashize igihe.

Ni ibintu nanjye nabonye byantunguye n’ubu ndacyibaza kubera iki byaje uyu munsi. Gusa hari igihe umuntu aba ashaka kuguharabika kubera ko yumva Muhadjiri, akumva ko njyewe hari ikintu mfite avuze ko yabuze telefone nayigura.”

Muhadjiri yabwiye avuga ko uyu mukobwa amwegereye akamubwira ko yifuza ko amugurira iyo telephone yabikora cyane ko mu buzima bwe ari umuntu usanzwe ugira ubuntu unafasha abantu batandukanye.

Muhadjiri yavuze ko ibyo uyu mukobwa yamushinje ari ibinyoma ndetse bishobora kumuteranya n’umukunzi we gusa azagerageza kubimusobanurira kandi azamwumva.

Kuwa Kane w’iki cyumweru hasakaye inkuru y’umukobwa w’imyaka 23 ushinja Hakizimana Muhadjiri, ukinira APR FC, kumwiba telefoni ifite agaciro k’ibihumbi 850 Frw, ubwo bari bararanye.


Comments

mazina 20 January 2019

Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kumuhaga,aramuta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.