Print

Mukura VS yasezerewe mu mikino ya CAF Confederations Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2019 Yasuwe: 1531

Mukura VS yari imbere y’abakunzi bayo yananiwe kwishyura cyangwa no kurenza ibitego 3-0 yari yatsinzwe na Al Hilal Omdurman muri Sudan,ahubwo itsinda igitego 1-0 bituma isezererwa itageze mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Mukura VS yabonye igitego kimwe rukumbi yabonye muri uyu mukino ku munota wa 30 gitsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand,ntiyabasha kubona ibindi.

Mukura VS yabuze ibitego 2 mu minota 60 yari isigaye ngo nibura batere penaliti kuko Al Hilal yugariye neza Mukura VS ibura aho imenera ngo ibone ibindi bitego.

Kuba Mukura VS isezerewe ntibitunguranye,kuko yitwaye nabi mu mukino ubanza wabereye muri Sudan mu cyumweru gishize,itsindwa ibitego 3-0 ndetse byasaga nko kurira umusozi muremure kugira ngo ibyishyure kuko nta ba rutahizamu batyaye ifite.

Muri uyu mwaka w’imikino,nta kipe nimwe Mukura VS yatsinze ibitego 3-0 ndetse ntibyari kuyorohera gusezerera Al Hilal Omdurman iri mu makipe akomeye muri Afurika.

Mukura VS yitwaye kigabo, ntishoboye kugera mu matsinda nyamara iyi yari intambwe ya nyuma yari isigaje cyane ko yasezereye amakipe 2 y’ibigugu ariyo Free State Stars na A l Hilal Obayed mu majonjora 2 aheruka.