Print

Mwiseneza Josiane akomeje guca agahigo mu bandi bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 3961

Mwiseneza umaze iminsi avugisha benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda akomeje gutungurana kuko urukundo afitiwe na benshi rukomeje kugaragarira no mu bikorwa.

Byari bimaze kuba karande ko abantu bavuga ko bashyigikiye umuntu mu magambo gusa ariko abafana ba Miwseneza bo byarenze amagambo bijya mu bikorwa kuko mu majwi yo kuri SMS yamaze kwanikira bagenzi be bahanganye ndetse akubye inshuro zirenga 2 Keza Nisha Bayera umukurikiye.

Itora ryo kuri telefone ryatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333.

Ibarura rya mbere ry’amajwi ryashyizwe hanze n’abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ryagaragaje ko Mwiseneza Josiane ari imbere y’abo bahatanye, n’amajwi 5283 mu gihe Bayera Nisha Keza umugwa mu ntege afite amajwi 1983 naho uwa gatatu, Mutoni Oliver akagira amajwi 1377. Umukobwa wa nyuma muri iri barura ry’agateganyo ni Uwihirwe Yasipi Casmir ufite amajwi 17 gusa.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019 nibwo akanama nkemurampaka karaza guhitamo abakobwa 13 hanyuma batanu baraba batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bavamo umwe uratoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

Umwanzuro ku bakobwa batowe kurusha abandi kuri uyu munsi uramenyekana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba.


Uko bakurikiranye ku majwi yo kuri Phone


Comments

Hakorimana Théogène 21 January 2019

Mwiseneza josiane akwiye ikamba ntawundi


twiz 20 January 2019

Uyu mukobwa Ngo Ni josiane asa nu mudamu twize mukikiciro rusange witwa soghoro


mama bebe 20 January 2019

Abakunzi bamwiseneza turi benshi kabisa tuzamutora kandi nokwesa umuhigo tuzamufasha uko tungana twese jojo rwose ngwino urwanye igwingira ryabana


musa 20 January 2019

uwihirwe nasohoke ku ikubitiro rwose?arazira kuvogera josiane wacu amutuka"savage"ibyi nagende yige umuco


x 20 January 2019

kuva ibya miss Rwanda byatangira nubwambere mbikurikiranye. uyu Josiane turamutora abe miss Rwanda 2019 keretse niba amajwi yacu ntacyo avuze nibwo bavuga ko adatowe nahubundi!!!!!