Print

Kylian Mbappe yatangaje ikipe yiteguye kwerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 8679

Kylian Mbappe waraye atsinze ibitego 3 mu mukino batsinzemo Guingamp ibitego 9-0,yabwiye ikinyamakuru ko nubwo ameze neza mu ikipe ya PSG,mu minsi iri imbere yakwifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Yagize ati “Meze neza hano muri PSG.ndishimye kandi mfite amasezerano azangeza muri 2021.Nubwo atari igihe cyiza cyo gutekereza kwerekeza ahandi,ariko ntawamenya mu myaka iri imbere nshobora kwerekeza muri Real Madrid.”

Mbappe wazamukiye mu ishuli rikomeye ry’umupira w’amaguru rya Clairefontaine ni umwe mu bakinnyi bamaze kwereka isi yose ko afite ubuhanga muri ruhago kuko ku myaka 20 gusa yamaze gufasha Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi.