Print

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari kurunguruka umukobwa wa Beckham yambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 3079

Polisi yo mu gace ka Palm Beach yatangaje ko uyu musore yafashwe kuwa mbere w’iki cyumweru ari kurunguruka uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 14,ubwo yari avuye koga ari kwambara imyenda, bituma atangira kwikinisha.

Tony Beckham wari utwaye imodoka, yabonye uyu mugabo ari mu gihuru ari kurunguruka mu cyumba umukobwa we abamo,aza amusatira,asanga ari no kwikinisha bituma ahamagara polisi ushinzwe kurinda agace (sheriff) amuta muri yombi.

Beckham yirutse kuri uyu mugabo ubwo bahuzaga amaso akagerageza kwiruka,amufashe batangira kurwana ndetse polisi yahageze isanga Cassidy amerewe nabi.

Cassidy yakubiswe bikomeye ndetse aremwa ibisebe ubwo yafatwaga na Beckham gusa yavuze ko yari mu gihuru ategereje imodoka yo kuhamuvana cyane ko iyi yangiritse gusa ntiyavuze aho iyo modoka yari iri.

Cassidy w’imyaka 48 yatawe muri yombi ndetse arafungwa azira ibyaha byo gukekwaho gushaka guhohotera umwana wa Beckham

Tony Beckham yamamaye cyane muri Shampiyona ya NFL muri Amerika, yamenyekanye mu makipe nka Tennessee Titans na the Detroit Lions mbere y’uko asezera.