Print

SADC yashimiye byimazeyo Tshisekedi watsinze amatora muri RDC,Martin Fayulu asaba abarwanashyaka be kwigaragambya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 2416

SADC yaherukaga gusaba Komisiyo y’igihugu y’Amatora muri RDC izwi nka CENI,gusubiramo ibyavuye mu matora yo kuwa 30 Ukuboza 2018,yamaze gutangaza ko yishimiye intsinzi ya Felix Tshisekedi wamaze kwemezwa ko yatsinze amatora burundu ndetse isaba abakongomani kumujya inyuma.

Yagize iti “SADC irasaba buri ruhande rwose bireba gushyigikira perezida Tshisekedi watsinze amatora na guverinoma ye kugira ngo bazamure ubumwe,amahoro,ubusugire bw’igihugu ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu.SADC yizeye ko ihererekanyabubasha ku buyobozi rizagenda neza.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na perezida wa Namibia, Hage G. Geingob uyoboye SADC washimiye kandi abaturage ba Kongo bayobotse demokarasi bagahitamo umuyobozi ubabereye.

SADC yasabye Abakongomani kwirinda imvururu,bagashyigikira Tshisekedi mu rugamba yiyemeje rwo guhindura Kongo igihugu cyiza.

Ku rundi ruhande,Martin Fayulu watsinzwe amatora,yababaye bikomeye ndetse ahita asaba abayoboke be kwirara mu muhanda bagakora imyigaragambyo.

Martin Fayulu yashinje Tshisekedi ko yagiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi na Perezida Joseph Kabila wari umaze imyaka 18 ayobora igihugu cya RDC.

Yagize ati "Urukiko rukuru ntirwubashye Abakongomani,umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ibihugu by’Amahanga.Ndasaba abayoboke banjye gutangira gukora imyigaragambyo mu mahoro bamagana icyemezo cyo kugira perezida Tshisekedi."

Martin Fayulu aherutse gutanga ikirego mu rukiko rukuru rushinzwe kurinda itegeko nshinga ko CENI yamwibye amajwi ikayaha Tshisekedi.

SADC,Ubufaransa,Ububiligi,Afurika yunze ubumwe bose baherukaga kwamagana ibyavuye mu matora yatangajwe by’agateganyo gusa baruciye bararumira nyuma y’icyemezo cy’urukiko rukuru cyemeje ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora burundu ku majwi 38%.


Felix Tshisekedi yatorewe kuyobora RDC


Comments

Kagina 21 January 2019

African Union iratsinzwe ku manywa y’ihangu. Ba rutuku barwanya Félix bararigitira he? Lobbying zose zakozwe mbere y’inama ya AU zibaye impfabusa. Abo bose nibemere ko batsinzwe bayoboke.


hitimana 20 January 2019

Jye niyo byagenda bite sinajya muli Politics.Niyo wampa kuba Minister cyangwa Military general.Impamvu nuko iteka nawe ushyigikira ayo manyanga.Urugero,buriya ministers na generals ba Kabila nabo bashyigikiye buriya bujura bw’amatora,kubera kwishakira umugati.Muli make,ufata president nk’imana yawe.Nyamara Imana itubuza gukora amanyanga cyangwa gushyigikira abakora amanyanga.Twagombye kujya ku ruhande rw’Imana,aho gutinya abantu.Niyo mpamvu abantu benshi badashobora kujya muli politics.Bahitamo kwanga gukora ibyo Imana itubuza,aho gushaka umugati ushyigikira amanyanga .Nkuko bible ivuga ahantu henshi,Imana izaha gusa abayumvira ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ibazure ku munsi w’imperuka.