Print

Sugira Ernest na Muhadjiri bafashije APR FC guha isomo rya ruhago Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 2204

APR FC yakinnye nyuma yo kumenya amakuru ko ku munsi w’ejo mukeba wayo Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-0, nayo yaje yihererana Police FC iyikubitira kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

APR FC yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru bituma Hakizimana Muhadjiri afungura amazamu ku munota wa 01 w’umukino nyuma yo guhererekanya umupira na Savio Nshuti ndetsena Byiringiro Lague.

Ku munota wa 22, Police FC yagize ibyago kuko rutahizamu igenderaho Peter Otema yagonganye na Michel Rusheshangoga asohorwa mu kibuga kwitabwaho n’abaganga mu mbangukiragutabara,aho yasimbuwe na Uwimbabazi Jean Paul witwaye nabi kuri uyu mukino.

Kubera imvura nyinshi yaguye kuri stade ya Kigali mbere y’umukino ndetse ugatangira igwa,ikibuga cyatose bigora abakinnyi kwitanga ijana ku ijana,byatumye uyu mukino utaryoha nkuko benshi bari bawiteze.Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0 gusa Police FC yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego kuri rutahizamu bayo Antoine Dominique Ndayishimiye.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC isatira Police FC ndetse ishaka kuyitsinda igitego cya kabiri kugira ngo igire icyizere cyo gutahana amanota 3 ariko rutahizamu Sugira Ernest yayitengushye kenshi.

Ku munota wa 79 nibwo rutahizamu Sugira Ernest wari wahushije uburyo bwinshi yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira yahawe neza na myugariro Ombolenga Fitina uzwiho guha imipira myiza ba rutahizamu.

Police FC itari mu bihe byiza,ntiyashoboye kugira icyo ikora imbere y’izamu rya APR FC byatumye irangiza umukino itsinzwe ibitego 2-0.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 35 n’imikino 14 imaze gukina aho ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 31 n’imikino 15 mu gihe Police FC yo iri ku mwanya wa 06 n’amanota 21.