Print

Mukunzi Yannick yabanje gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we mbere yo kwerekeza muri Sweden

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 7231

Umukinnyi Yannick Mukunzi wakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sports yahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko n’uyu mukunzi we Iribagiza nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abakobwa benshi ariko ntiyigeze ahwema kugaragaza ko akunda cyane Iribagiza Joy ku mbuga nkoranyambaga ze.

Nyuma y’igihe kinini bakundana,Mukunzi na Iribagiza bahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse babihamya mu ndahiro bakoreye imbere y’amategeko.

Ku itariki ya 13 Nzeri 2016,nibwo aba bombi bibarutse umwana wabo w’imfura bise Ethan Mukunzi.

Nta gihindutse,kuwa Gatatu taliki ya 23 Mutarama nibwo Mukunzi Yannick azerekeza mu gihugu cya Sweden gutangira gukina nk’uwabigize umwuga.





Yannick na Joy bari bamaze igihe kinini bakundana


Comments

gatera 21 January 2019

Yagize neza gutera igikumwe.Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.
Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu bo muli ISRAEL bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.