Print

APR FC ishobora gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kubera imbaraga igiye gutakaza muri ba myugariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 3002

Aba ba myugariro ngenderwaho mu ikipe ya APR FC n’Amavubi,bari hafi kubona ibyangombwa bibemerera kujya guhahira muri Serbia aho bivugwa ko bagiye kwerekeza mu ikipe bashakiwe n’uwahoze ari umutozawayo Ljubomir Petrovic.

Mu kiganiro Mangwende yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’ejo batsinzemo Police FC,yavuze ko yamaze kumvikana n’iyi kipe yo muri Serbia ndetse ari hafi kubona Visa imufasha kwerekeza muri Serbia.

Yagize ati “Twamaze kumvikana n’ikipe yo muri Serbia,dutegereje kubona Visa kugira ngo tuyerekezemo.”

Mangwende yavuze ko umukino wa Police FC ushobora kuba ariwo wa nyuma akiniye APR FC aho bivugwa ko we na Ombolenga bashobora kurira indege kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Kubura Mangwende na Ombolenga bishobora kugora APR FC iyoboye shampiyona kuko aba basore bayifashaga mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse nabo bakabitsinda.

Mangwende wari umaze kumenyera gukinana na Savio Nshuti yafashije APR FC gutsinda Etincelles FC muri shampiyona kuko ku mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona yayitsindiye ibitego 2-0 bayitsinze.

Ombolenga we ni umwe mu bakoraga uburyo bwinshi bwabyaraga ibitego cyane ko afite ubuhanga bwo gukata imipira myiza imbere y’izamu ashaka ba rutahizamu.

Aba ba myugariro bombi bafatwaga nk’aba mbere mu Rwanda ku myanya yabo kuko no ku mukino Amavubi aheruka kunganya na Centrafrique bose babanje mu kibuga.



Ombolenga na Mangwende bagiye kwerekeza muri Serbia


Comments

Nzonzi 21 January 2019

muri gasenyi bari kwifuriza amahirwe Yannick , Rwatubyaye na Kivin naho muri APR bari mumarira ngo abakinnyi 2 baragiye.