Mu kiganiro yagiranye na Radio 1,Karekezi Olivier yayitangarije ko afite akazi mu cyiciro cya 3 muri Sweden ndetse ataje mu Rwanda gushaka ikipe atoza nkuko byavuzwe gusa hagize ikipe imwifuza bashobora kugirana ibiganiro.
Yagize ati “Mfite ikipe ntoza mu cyiciro cya gatatu muri Sweden nk’umutoza wungirije,ntabwo naje mu Rwanda gushaka akazi gusa hagize ikipe inyifuza twagirana ibiganiro.”
Bimaze iminsi bivugwa ko Karekezi Olivier ashobora kwerekeza mu ikipe ya Police Fc ishobora kwirukana umunya Zambia Albert Mphande umaze igihe atsindwa umusubirizo.
Karekezi waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo yatozaga Rayon Sports,yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yageraga mu Rwanda aje mu kiruhuko.