Print

Uganda igiye guhagarika burundu imikino y’amahirwe izwi nka Betting

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 1116

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari n’ igenamigambi David Bahati, yavuze ko Perezida Museveni yaciye iteka ko izi kampani za betting zigomba gufungwa kuko ziyobya intekerezo y’ urubyiruko bigatuma ruba abanebwe.

Yagize ati "Twahawe amabwiriza na Perezida Museveni yo guhagarika guha impushya kompanyi z’imikino y’amahirwe no kuraguza umutwe. Perezida ubu yahaye amabwiriza akanama kayigenzura".

Mu mwaka wa 2017, BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko urubyiruko rwinshi muri iki gihugu rudafite akazi rugana imikino yo kuraguza umutwe rwizeye kubona imibereho.

Bahati yabwiye abitabiriye amasengesho yo ku cyumweru mu rusengero rw’ahitwa Rugarama Hill mu mujyi wa Kabale ko "kuva ubu, nta kompanyi nshya zizongera guhabwa uruhushya ndetse n’izisanzwe zikora, ntizizongererwa uruhushya igihe zahawe nikirangira".

Gusheta ku mikino ahanini y’umupira w’amaguru muri uganda byabaye umuco aho benshi mu rubyiruko baretse gukora bagana iyi mikino y’amahirwe.


Comments

[email protected] 21 January 2019

N’ u Rwanda ruhmbigaritse byafasha benshi gutekereza neza bagashaka icyo gukora kdi byanagabanya ubujura bwahato nahato bwabiba utuntu duciriritse bashaka amafr yo kujyana muri bet , ndetse n’amakimbirane mu miryango yagabanuka.