Print

Thierry Henry yasabye imbabazi umukinnyi yatutse kuri nyirakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 2065

Thierry Henry yarakajwe n’uko umukinnyi witwa Kenny Lala ukinira Strasbourg iherutse kumunyagira ibitego 5-1 mu mukino wa Ligue 1 yatindije iminota,bituma amutuka kuri nyirakuru ko ari indaya.

Thierry Henry yatangaje ko yababajwe no kuba yarise nyirakuru w’uyu mukinnyi ko ari indaya ndetse yemera ko iyi mvugo ari iy’aba mayibobo.

Yagize ati “Ni imvugo yo kumuhanda.Ndicuza ibyo nakoreye ku ntebe y’abasimbura.Ndi umuntu kandi ikosa nakoze ni irya kimuntu.ndicuza cyane.”

Uyu mukinnyi witwa Kenny Lala yashatse gutinza umukino ku munota wa 43,ubwo yari agiye kurengura umupira wari urenze bituma Henry amwegera aramubwira ati “Nyogokuru wawe n’indaya.”

Uretse uyu mukinnyi Thierry Henry yibasiriye abasifuzi na VAR nyuma yo kunyagirwa na Strasbourg ku kibuga cye ibitego 5 byatumye ajya mu murongo utukura.


Thierry henry yatutse Kenny Lala (uri mu kaziga) kuri nyirakuru