Print

Hari kuba imirwano ikaze hagati y’abasirikare ba D.R.Congo n’inyeshyamba za ADF zo muri Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 21 January 2019 Yasuwe: 4484

Ni imirwano irimo kubera i Mapobu, muri Teritwari ya Beni, umuvugizi w’ingabo za Congo ziri mu bikorwa bise Sokolo 1 byo kugaba ibitero ku nyeshyamba, Capt Mak Hazukay avuga ko izi nyeshyamba arizo zagabye igitero kuri FARDC, imirwano ikaze itangira ubwo bazisubiza inyuma.

Yagize ati “Abanzi batwatakanye ubugome bwinshi ku birindiro byacu i Mapobu kuva saa kumi n’imwe n’igice (05:30) hari abasirikare ba FARDC bageragezaga kuzisubiza inyuma, kugeza ubu tuvugana imirwano irakomeje”.

Radiyo Okapi yatangaje iyi nkuru ivuga ko Capt. Mak Hazukay yemeza aya makuru avuga ko hari abandi basirikare ba Congo bagiye gutanga ubufasha, ati “Imitwe yose y’ingabo iri muri aka gace yinjiye muri uru rugamba, ni intambara yagutse cyane”.

Akomeza avuga ko aka gace kahoze mu maboko y’izi nyeshyamba ndetse ko zikazi bihagije, bityo bagakeka ko zagabye igitero gikomeye zigamije kongera kukigarurira dore ko zari zarakambuwe na FARDC umwaka ushize.

Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zimaze imyaka isaga 20 mu mashyamba ya Congo, zikaba zishinjwa kujujubya abaturage cyane cyane abo mu gace ka Beni, zibica, kubashimuta, gusahura ibyabo.


Comments

sezibera 21 January 2019

Imana itubuza kurwana.Muli Matayo 26:52,Yesu yavuze ko abarwana bose bazicwa ku munsi w’imperuka.Muli 2 Timote 2:24,Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana.Ahubwo bagakunda n’abanzi babo.Bisome muli Matayo 5:44.Mujye mwibaza muti:Ese Yesu cyangwa Pawulo bari gufata imbunda bakajya ku rugamba?Igisubizo ni OYA.Muli Luka 21:20,21,Yesu yasabye abakristu bo muli Israel ko nibabona umwanzi ateye Yerusalemu,ngo ntibazarwane,ahubwo bazahungire mu Misozi.Niko byaje kugenda.Ubwo abasirikare b’Abaroma bateraga Yerusalemu mu mwaka wa 70,bayobowe na General witwaga Titus,Abakristu aho kurwana,bahungiye ahitwaga I Pella,hakurya ya Jordan River.Baretse abandi batari abakristu bararwana,intambara irangiye baragaruka.Imana itubuza kwica.