Print

Miss Mutesi Jolly yagize icyo avuga kuri ruswa y’igitsina iri kuvugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 21 January 2019 Yasuwe: 6751

Mu kiganiro yagiranye na igihe ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru, Mutesi Jolly akaba yabajijwe icyo yavuga kuri ruswa y’igitsina ikomeje kugenda ivugwa mu marushanwa y’ubwiza ndetse niba nawe barayimwatse kugirango abe Miss Rwanda.

Nubwo atahakanye cyangwa ngo yemeze niba yarayatswe Jolly akaba yasubije igisubizo cyumvikanisha ko umukobwa aramutse atabashije kwihagararaho yayakwa ntakabuza kandi akayitanga.

Yagize ati "Abantu babyakira mu buryo butandukanye...hari ushobora kuvuga ngo ngize nayo mahirwe..kuko abakobwa benshi bagira imico itandukanye no kwihagararaho bitandukanye..bityo ugasanga hari ushobora kuvuga ati mbonye n’Imana ...mbonye n’unjyana ..".

Aha akaba yahise atanga urugero kuri Nyampinga wa Ghana uburyo yemeye agatanga ikamba kubera kwanga ruswa y’igitsina yagendaga ahura nayo ndetse Mutesi yahamije ko bishoboka gusa nanone bigaterwa n’uko wakuze ndetse n’uburyo warezwemo.

Mu Gukomeza abajijwe niba we yaba yarigeze yakwa ruswa y’igitsina,yasubije agira ati "Si numva ko kuba uteretwa ari uko uba uri umukobwa mwiza cyane...igishoboka ni uko uri mwiza cyangwa se unoroshye gufatishwa cyangwa se guteretwa....gusa kuri njyewe icyo kibazo sindahura nacyo pe..kuko ndi umuntu usabana n’abantu tur inshuti ariko uba ugomba no guha abantu igarukiro...ntabwo bivuze ngo ube igiti umuntu wese yurira....".


Comments

nyce 21 January 2019

Ariko se nkubwo Jolly abavuga ibiki?yitesheje agaciro yigira Kazungu sinzi nabamuhijambo icyo bamuca!!!ba Kazungu ubu mwarandagaye kuko gukomeza kwiyumva ko nimusa nabazungu aribyo bibagira beza murababaje!mokorogo noooooooo!!!!