Print

Abahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 bakoze ikizamini cyanditse [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 4447

Nyuma yo gusezererwa kwa Higiro Joally,abakobwa 19 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2bahawe ikizamini cyari kigizwe n’ibibazo 3 bikomeye.

Ikibazo cya mbere cyagiraga kiti “ni gute irushanwa rya Miss Rwanda ryafasha mu kuzamura ubukangurambaga bwa Visit Rwanda?.

Icya kabiri cyabazaga akamaro ka Miss Rwanda nk’urubuga rufasha abakobwa, naho icya nyuma kikabaza ngo “ni gute wiyungura ubumenyi butari ubwo mu ishuri kandi bigufasha gute mu gutera imbere?”

Abakobwa bose bategereje kumenya umuntu wa kabiri urasezererwa mu mwiherero kuri uyu mugoroba dore ko buri munsi bagiye kujya basezerera umuntu umwe.






Source:IGIHE


Comments

22 January 2019

Ariko ni iki kihishe inyuma yo guhisha Mwiseneza mu mashusho aca mu bitangazamakuru!
Yewe basha turacyafite byinshi byo kwiga kugirango tuzamure urwego rw’inyumvire pee.


Bizy Gaby 21 January 2019

Ndabona mwakataje mu kuduhisha Miss wacu Mwiseneza Josiane mu nkuru zose muri gukora. Twabatahuye mwikwiyoberanya. N’Abanyamakuru tuzi ko ari abanyamwuga muguye mumutego koko?