Print

Igihozo Darine niwe wasezerewe ku nshuro ya kabiri mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 4611

Kuri uyu wa mbere taliki 21 Mutarama 2019, nibwo akanama nkemurampaka k’irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda kasezereye umukobwa wa kabiri mu mwiherero uwo akaba yabaye Igihozo Darine wari wambaye nimero 26 wakurikiye Higiro Joally waserewe mu ijoro ryo ku cyumweru.

Ku rutonde rw’amajwi yo kuri SMS, Mwiseneza Josiane yaje ku isonga n’amajwi 18,394, Bayera Nisha Keza aza ku mwanya wa kabiri na 10,471, Niyonsaba Josiane 10,033 kuwa 3, Mutoni Olive 9,919 uwa 4 mu gihe Uwicyeza Pamella 9,237 yabaye uwa 5.

Abakobwa 12 batsinze ikizamini ni Uwase Muyango Claudine,Gaju Anitha, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odile, Umukundwa Clemence, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan, na Murebwayire Irene.

Igihozo Darine na Umurungi Sandrine nibo babiri basigaye bagomba kuvamo umwe ugomba gutorwa n’abakobwa bakomeje, birangira Umurungi Sandrine ariwe utowe.





Comments

Dumbuli 22 January 2019

Uyu munsi hagomba kuboneka undi ugomba kureba hasi agana hanze agasohoka nta kureba inyuma agasigira umwanya umustar Mwiseneza Josiane umuvugizi wa rubanda rugufi. waje n’amaguru asitara amano yayasize ku mabuye none akazatahana imodoka adakoza ibirenge hasi, na cash amashuri n’akazi bihari.Yewe ni ibitangaza Imana ikora