Print

Abayoboke ba Martin Fayulu bamutengushye bikomeye ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2019 Yasuwe: 4809

Abantu batagera no ku ijana nibo bitabiriye iyi myigaragambyo yahamagajwe na Martin Fayulu ni bo yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ruherutse kwemeza ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora.

Martin Fayulu yavuze ko komisiyo y’amatora muri Kongo yamwibye amajwi iyaha Tshisekedi ndetse asaba amahanga kutemera ibyatangajwe na CENI.

Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwatangaje mu cyumweru gishize ko nta bihamya bifatika Fayulu yatanze bigaragaza ko yibwe niko guhita rutangaza ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze ku buryo budasubirwaho.

Martin Fayulu yatangiye gucika intege, kuko nyuma y’uyu mwanzuro w’uru rukiko yasabye abayoboke be kugana imihanda bakigaragambya ariko ku munsi wa mbere haje abantu bake cyane.

Ikinyamakuru BBC cyavuze ko mu mujyi wa Kinshasa hari abapolisi benshi,bikaba bishobora kuba ari yo mpamvu iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu mbarwa.