Print

Chris Brown yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umukobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2019 Yasuwe: 1738

Uyu mukobwa yabwiye abashinzwe umutekano ko uyu muhanzi yamufashe ku ngufu mu ijoror ryo kuwa 15 Mutarama 2019 ubwo bahuriraga muri hoteli yo muri uyu mujyi wa Paris.

Abakuru ba polisi bo mu mujyi wa Paris batangaje muri iki gitondo ko uyu muhanzi bamutaye muri yombi nyuma yo kwakira ikirego cy’uyu mukobwa utavuzwe amazina.

Chris Brown yafashwe ku munsi w’ejo ndetse yaraye mu ikasho kugira ngo inzego zishinzwe iperereza zikore akazi kazoo neza.

Umwe muri aba bapolisi yavuze ko Chris Brown yatawe muri yombi we n’umurinzi we bari kumwe nyuma y’aho uyu mukobwa avuze ko bamufatiye ku ngufu muri hoteli yitwa Mandarin Oriental.

Uyu mukobwa yavuze ko Chris Brown yamutumiye bahurira muri iyi hoteli,aza kumufata ku ngufu ubwo bari basigaranye u cyumba bonyine.


Comments

gatera 22 January 2019

Namwe munyumvire ukuntu aba Stars bakunda sex.Kugeza naho bafata ku ngufu??Ubusambanyi ni icyaha nyamukuru kizatuma abantu nyamwinshi babura ubuzima bw’iteka.Babikora mu rwego rwo kwishimisha,bagakuba na zero itegeko ry’Imana ritubuza gusambana.Kandi ariyo yaduhaye umubiri.
Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.