Print

Mukura VS yatakaje amafaranga menshi mu mikino nyafurika yabuze amafaranga yo guhemba abakinnyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2019 Yasuwe: 2542

Aba bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup,batangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko bamaze amezi ane batabona umushahara w’ukwezi kuko ngo baheruka guhembwa muri Nzeli 2018.

Umwe yagize ati “Tumaze amezi ane tudahembwa. Ubu mba nibaza niba baratwambuye cyangwa se niba bazayaduha. Gusa icyo ntizeye ni uko bazayaduhera rimwe kuko ni menshi cyane. Ubu twarakennye, nta kintu batubwira nta n’umuyobozi mukuru tubona hafi ngo wenda aduhe icyizere.

Undi mukinnyi yavuze ko kubera kudahembwa mu mpera za 2018 byatumye awusoza nabi ndetse icyizere cyo guhembwa kimaze kuyoyoka kubera akayabo babarimo.

Yagize ati “Buriya twariye umwaka nabi kuko Noheli yageze tumaze amezi atatu nta mafaranga tubona. Umutoza wacu yakomeje kutwumvisha ko twamufasha tukitanga ikipe ikagera kure hashoboka, twarabikoze ariko ubona nta cyizere ko tuzabona amafaranga vuba”.

Nayandi Abraham visi perezida w’ikipe ya Mukura Victory Sport yemereye INYARWANDA ko iki kibazo gihari ariko ko nta buryo ikipe yari ifite yakwihuta mu kugicyemura bitewe n’ingendo bateguraga zo kwitabira imikino mpuzamahanga bitewe n’uko nta yandi bari bafite hafi.

Yagize ati “Uko ni ukuri kuko amafaranga twagombaga kubahemba niyo twakoreshaga tujya gukina imikino yo hanze kuko nta handi twari dufite twakura andi mafaranga. Ubu rero igisigaye tugomba gushakisha amafaranga yo kubahemba kandi ni ibintu byumvikana”.

Nayandi avuga ko mu gihe Mukura VS yari ikiri mu mikino Nyafurika, abakinnyi bahabwaga amafaranga yo kubafasha gucyemura bimwe mu bibazo byoroheje.

Iyi kipe iri mu bukene bukabije yatewe n’imikino nyafurika,ishobora kugorwa n’imikino ya shampiyona ifite ndetse bikayiviramo gutakaza igikombe,kuko abakinnyi basa n’abacitse integer kubera kudahembwa.

Mukura VS iri ku mwanya wa 3 muri shampiyona n’amanota 26, ifite ibirarane 5 yatewe n’imikino nyafurika iherutse gusezerwamo na Al Hilal Omdurman yayitsinze ibitego 3-1 mu mikino yombi.


Comments

24 January 2019

Rwose football yacu irababaje


bobo 23 January 2019

Ahhh,ubwo shampiona bayibagirwe bazongere bategereze 20 ans. Ibyo muri foot yacu birasekeje gusa


John Bandagure 22 January 2019

MVS yari iziko gusohoka ari ISHEMA!!! Ikipe isohotse ntigere mu matsinda biyitera igihombo mwa bagabo mwe keretse izo zikoresha budget ya Leta100%. Kdi nazi ziba zihombeje Leta.