Print

Umwe mu bari bagize akanama kirukanye Joally muri Miss Rwanda yavuze ko ari mwiza ariko ko no gukopera atabizi n’inkota yicuriye yananiwe kuyisomaho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 January 2019 Yasuwe: 5321

Iri rushanwa rikurikiranirwa hafi n’abatari bake rikomeje kugenda rivugwaho byinshi bitandukanye mu minsi ishize hakaba haravuzwe ibyo gukopera cyangwa gukopeza abahatanira iri kamba bitewe n’amajwi y’umwe mu bari bagize akanama nkemura mpaka kasezereye Joally kuri iki cyumweru gishize ari na we wabimburiye abandi gutaha yagiye hanze.

Aya majwi yumvikanagamo ijambo inkota iri rikaba ari ijambo rikunze gukoreshwa mu mashuri rivuga urupapuro rwanditseho ibisubizo abanyeshuri bifashisha bakopera mu bizamini baba bakora.

Uyu mubyeyi wari muri aka kanama yumvikanye agira ati: “Muri ako kanama kirukanye Joally nari ndimo, ntabwo ari ibintu byoroshye ndimo ndirukanka mfite indege ya mukanya nimara kwicara mu kibuga ndababwira uko byagenze,...reka nkubwire bariya bana b’abakobwa ni beza noneho nari mbegereye mbabona ni beza, nk’uwo Joally ni mwiza ariko no gukopera ntabwo abizi n’inkota yicuriye yananiwe kuyisomaho, ubwose wamugira ute nk’uwonguwo kweli.”

Gatarayiha Uwamariya Angelique umubyeyi wari mu kanama nkemurampaka kirukanye Joally

Aya magambo yafashwe na benshi nk’aho aba bakobwa bakopera cyangwa bagakopezwa mu bizamini baba bagomba gukora gusa nk’uko yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ngo si ko bimeze.

Yagize ati: “ Inkota navugaga ni inyandiko buri wese hariya yifashisha mu gukora ikizami, kandi barabyemerewe, ikindi ni inkota yikoreye si iyo bamukoreye. Uburyo amarushanwa yabaye byanyuze kuri televiziyo biroroshye kubona uko byakozwe.”


Ibi kandi binemezwa n’abategura iri rushanwa ari bo Inspiration Back Up aho bavuga ko izi nyandiko aba bakobwa baba bafite ari izo baba banditse mu rwego rwo kwagura ibitekerezo, bakaziyandikira ariko kandi bakanemererwa kuzifashisha mu gihe barimo gusobanura ibitekerezo byabo. Ngo ntaho bihuriye no gukopera rero ndetse ntibikwiye gufatwa uko bitari kuko byemewe muri iri rushanwa.