Print

Umukobwa yaciye ibintu kubera akayabo yatanze kugira ngo umubiri we use n’uw’igipupe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2019 Yasuwe: 3758

Uyu mukobwa yavuze ko yakoze ibi kugira ngo bitumen yigirira icyizere ndetse aho anyuze hose abantu bamuhange amaso kurusha mbere ubwo yari umuntu usanzwe.

Mu masaha 1500 yamaze yibagisha,yatanze akayabo k’ibihumbi 8 by’amapawundi yinduza amaso,ingohe kugira ngo ase neza n’igipupe.

Krista Magica ukomoka mu mujyi wa Kent mu Bwongereza,yafashe umwanya munini yihindura nk’igipupe ndetse agura imisatsi isa neza n’iyi ibipupe kugira ngo agere kuri izi nzozi ze.

uretse kuba yarahinduye umubiri we ugasa n’igipupe,uyu mukobwa agura imyenda isa neza nk’iyi ibipupe kugira ngo abantu nibamubona bamwikangemo igipupe kigenda.