Print

Uwizeyimana Bonaventure yigaragaje cyane mu gace ka kabiri ka La Tropicale Amissa Bongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2019 Yasuwe: 2291

Nyuma yo gutwara agace ko ku munsi w’ejo,Niccolo Bonifazio,Umutaliyani ukinira ikipe ya Direct Energie yongeye kwerekana ko ari umwami mu gutambika atsinda Andre Greipel ukinira ikipe ya Arkea Samsic witezwe na benshi muri iri rushanwa.

Team Rwanda yahagereye igihe kimwe n’aba basore bakomeye, kuko igihe bakoresheje ari kimwe n’icya Bonifazio wegukanye aka gace.

Uwizeyimana uzwiho ubuhanga mu gutambika,yongeye kwerekana ko ashoboye kuko yahanganye na Greipel watwaye uduce 11 muri Tour de France na Bonifazio wigaragaje mu ikipe ya Trek Segafredo bikarangira basoreje igihe kimwe.

Uretse Uwizeyimana,abandi banyarwanda bitwaye neza barimo Areruya Joseph waje ku mwanya wa 35,Munyaneza Didier kuwa 36 mu gihe Samuel mugisha yasoje ku mwanya wa 43.Aba bose bahagereye rimwe n’uwa mbere.

Aka gace ka kabiri kahagurutse ahitwa Franceville kerekeza ahitwa Okondja ku ntera y’ibirometero bisaga 170.




Bonifazio niwe wongeye kwisubiza intsinzi