Print

Cristiano Ronaldo yibasiriwe cyane kubera ifoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 4018

Ronaldo wemeye kwishyura amande ya miliyoni zisaga 18 z’amayero yaciwe n’urukiko rwo muri Espagne rwamushinje kunyereza imisoro ndetse yemera gufungishwa ijisho amezi 23,yifotoje ari guseka mu ndege kandi abandi bakinnyi bafite agahinda k’umunya Argentina Emiliano Sala waburiye mu ndege mu ijoro ryo kuwa mbere saa mbili z’ijoro.

Umunyamakuru Gary Lineker ukora ikiganiro cyitwa Match of the day kuri BBC yavuze ko Cristiano Ronaldo atagombaga gushyira hanze iyi foto yishimye kandi abakunzi ba ruhago bose bababajwe n’umukinnyi Emiliano Sala waburiye mu ndege.

Likeker yagize ati “Iki sicyo gihe cyiza cyo gushyiraho iyi foto.Ntabwo aribyo rwose.”

Ronaldo yibasiriwe na bamwe mu bafana kuko atifatanyije n’abandi mu guha icyubahirro uyu mukinnyi wari mu ndege yaburiwe irengero.

Emiliano Sala yari mu ndege ntoya yamwerekezaga mu mujyi wa Cardiff yari yamaze gusinyira aguzwe akayabo ka miliyoni 15 z’amapawundi,gusa indege yarimo yaguye mu Nyanja itandukanya Ubwongereza n’Ubufaransa,ariko kugeza ubu ntiraboneka.


Gary Lineker n’abandi bafana banenze bikomeye Ronaldo wifotoje yishimye abandi bari mu gahinda ka Sala