Print

Joseph Kabila yahaye igisubizo gikomeye abantu bamwita Umunyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 5249

Kabila ugiye gusimburwa na Felix Tshisekedi nyuma y’imyaka 18 yari amaze ku butegetsi yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko ibyagiye bitangazwa na nyakwigendera Etienne Tshisekedi ‘abandi bakongomana ko ari umunyarwanda byose ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse ko nta muntu n’umwe umurusha gukunda RDC.

Yagize ati “Undusha kuba Umunye-Congo, ukunda igihugu kundusha, uwo ntabaho. Data yahoraga atubwira ubudasiba ko ikintu cy’ingenzi ari urukundo rw’igihugu cyawe, ibindi ni inyongera.

Ntekereza ko Étienne Tshisekedi cyangwa abari bamukikije bashyigikiraga amagambo ye akakaye, rimwe na rimwe yakurikirwaga n’imvururu.”

Mu matora yaherukaga ubwo Kabila yari ahanganye na Etienne Tshisekedi,uyu nyakwigendera yatangaje ko naramuka atsinze amatora azirukana Abanyarwanda bose bari muri RDC bari kumwe na mwene wabo Joseph Kabila bituma benshi bacika ururondogoro.

Joseph Kabila wavuzweho gushaka guhindura itegekonshinga ngo yongere yiyamaze,yafashe umwanzuro wo kubireka none kuwa 30 Ukuboza 2018,Abakongomani bahundagajeho aamjwi Felix Tshisekedi ngo amusimbure.