Print

Umugabo yishe umwana we w’amezi 4 amuhoye kumurogoya arimo gutera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 5094

Uyu mugabo yababajwe n’uko umugore we yamusabye ko bahagarika igikorwa cyo gutera akabariro akabanza kureba ikiri kuriza cyane uyu mwana w’uruhinja,niko gukubita igipfunsi mu mutwe uyu mwana we aba aramuhitanye.

Uyu Lazaro yababajwe n’uko ubwo igikorwa cyo gutera akabariro cyari kigeze aharyoshye,umwana we w’umukobwa witwa Tereza yarize cyane bituma umugore we amusaba ko bahagarika igikorwa, birangira uyu mugabo agiye gukubita uyu mwana.

Polisi yo muri Malawi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 22 n’umugore we witwa Everesi Banda w’imyaka 19 bahise basiga uyu mwana mu nzu bajya mu mirima bamarayo amasaha 7, bagarutse basanga uyu mwana yapfuye.

Aya mahano yabwiwe umukuru w’agace ka Chimamba batuyemo, nawe ahamagara polisi iza guta muri yombi uyu mugabo.

Nyuma yo gusuzuma umurambo w’uyu mwana w’amezi 4,basanze yishwe n’igikomere yatewe n’ingumi yakubiswe na se kuwa 18 Mutarama uyu mwaka.