Print

Abakobwa 17 basigaye muri Miss Rwanda basuye umudugudu wa Impinganzima n’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze guhabwa akazina k’Intwaza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 January 2019 Yasuwe: 2199

Aba bakobwa uko ari 17 n’aba baherekeje basuye aba babyeyi babashyiriye bimwe mu bikoresho ndetse n’ibiribwa banasangira ifunguro rya mu gitondo.

Abo bakobwa basobanuriwe byimbitse ibijyanye n’iri cumbi basobanuriwe ko kubaka aya macumbi hari gahunda yo gutuza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bageze mu zabukuru mu rwego rwo kubaba hafi mu masaziro yabo.

Uru rugo rw’amasaziro rugizwe n’inzu enye zituwemo n’Intwaza 80, aho buri imwe irimo abantu 20. Rufite inzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300, inzu y’ubucuruzi n’ivuriro.

Uyu mudugudu watashwe na Madamu Jeannette Kagame muri Nyakanga 2018. Yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club, yuzura itwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 hari buvemo undi mukobwa urakurikira Umurungi Sandrine waraye asezerewe.