Print

Bugesera:Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma kubera ko pasiteri yanze gusezeranya umugeni atwite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 7432

Aba bageni bombi barataka agahinda n’ibihombo batewe n’uko ubukwe bwabo bwapfuye ku munota wa nyuma, kuko ku munsi nyirizina hari abaje babukereye bagatungurwa no kumva ko ubukwe butakibaye.

Ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Sinarimbazi Jean Damascene na Uwizeyimana Fortunee bari barasezeranye imbere y’amategeko nk’umugabo n’umugore ariko ibirori byo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya ADEPR byapfuye ku munota wa nyuma benshi bagwa mu kantu.

Iyi mihango yombi yagombaga kuba tariki 19 Mutarama 2019, ariko habura amasaha macye nibwo inshuti n’abavandimwe bamenye inkuru y’incamugongo ko ubukwe bwapfuye, abandi babimenya bageze aho bwagombaga kubera.

Ubukwe bw’aba bombi bwishwe n’icyangombwa cyo kwa muganga cyagaragaje ko uyu mukobwa atwite,bituma pasiteri afata umwanzuro wo kutabasezeranya.

Aba bageni batangarije Ukwezi.com ko bahisemo kwibera muri uyu mujyi bakibanira nk’umugabo n’umugore kuko babisezeranye imbere y’amategeko.

Sinarimbazi Jean Damascene yavuze ko umukunzi we yashatse kwiyahura, kubera ko abashumba bamubwiye ko akwiye kumureka akazashaka undi, gusa ngo yamukomeyeho yiyemeza kwishyingira ubu bakaba bariyemeje kwibanira.

Aba bageni bemeye ko bari barigeze kuryamana, banavuga ko kuba ubuyobozi bw’itorero bwarababujije gusezerana nabyo ari ukubahiriza amahame y’itorero ariko banenga cyane uburyo byakozwe ku munota wa nyuma baramaze kwitegura, ndetse umusore anashimangira ko nyuma yo kuvuga ko ubukwe bupfuye batari kureka umukobwa ngo agende batabanje kumuhumuriza kuko byashobokaga ko yari no guhita yiyahura.

Kagarura Pierre Celestin, Umushumba wa Paruwasi ya Rango mu murenge wa Mareba ari naho aba bageni bagombaga gusezeranira, yatangaje ko kuba baranze gusezeranya aba bageni byumvikana kuko ibizamini byo kwa muganga byari byagaragaje ko umukobwa atwite bityo bakaba batarashoboraga gushyingira abamaze kwishyingira.

Source:Ukwezi.com


Comments

GASANA 24 January 2019

Ntabwo ubukwe bwapfuye, ahubwo hasubitswe ibyo gusezerana imbere ya Kiliziya, urusengero. Sinumva impamvu imihango yo gusaba no gukwa yahagaze. Bagombaga kuyikomeza. ubundi byarangira, umukwe agahekerwa umugeni, maze bagataha mu rwabo. Ikindi, amagambo abo bashumba bavuze ngo namureke azake undi, akwiye kwibazwaho. Kuki? Ibyo ni ugushaka gusenyera abashakanye byemewe n’amategeko. Bari bakwiye kubihanirwa. Aba bageni bazashake irindi dini basengeramo, kuko iryo nt’amahoro bazarigiriramo. Aha niho ngarukira RGB, abantu bajya imbere y’imbaga y’abanyarwanda bagomba kugira icyo bigisha mu iyobokamana, bagomba koko kwiga bakaminuza Théologiya, bongeyeho izindi nyigisho byaba ari akarusho. Uranyumvira ngo barashaka gutandukanya abashimanye. BIRABABAJE. MAZINA ndamushimye, rwose imbere y’URUSENGERO bazaba bajyayo, ndetse baramaze no kwibaruka, urugo rumaze gukomera, ubundi BAKOMERE KU RUKUNDO kuko nirwo ruza mbere y’ibindi byose. Ntahazagire ubaca intege n’umwe.


mazina 23 January 2019

Icya ngombwa nuko bateye igikumwe,birahagije kugirango babe "umugore n’umugabo" before Rwandan Law.Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.
Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere babaga muli ISRAEL bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.