Print

Umugore yateguye ibirori by’akataraboneka byo gushyingiranwa n’uburiri bwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 4119

Uyu mugore yavuze ko urukundo afitiye amashuka n’uburiri bwe rurenze,byatumye yiyemeza ko bashyingiranwa bukamubera nk’umugabo.

Yagize ati “Amashuka yanjye ni inshuti yanjye magara tumaze igihe tubana ndetse urukundo ampa nirwo rwa mbere nabonye.Ahora iruhande rwanjye kandi niyo ampobera nkabikunda cyane.

Nkunda uburiri bwanjye ku buryo bukomeye ndetse ndifuza gutumira abantu abantu benshi bagahamya umubano wanjye nabwo.Hazaba hari umuziki,inzoga ndetse n’ibyishimo bitandukanye.”

Muri ibi birori Pascale azaba yambaye imyenda yo kurarana n’inkweto zo kogana ndetse ngo azaba yashashe neza cyane uburiri bwe.

Ubu bukwe buteganyijwe kuwa 10 Gashyantare 2019 ahitwa Rougemont Gardens mu ntara ya Exeter mu Bwongereza.