Print

Umukinnyi wa Pepinieres FC yafatiwe mu kigo cy’ababikira agiye kwiba Camera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2019 Yasuwe: 4746

Uyu mukinnyi wa Pepinières FC,ukomoka i Gicumbi, yafatiwe muri iki kigo cy’ababikira kiba ku Kacyiru yipfutse nk’umuninja ndetse yitwaje icyuma mu masaha ya nijoro.

Uwimana w’imyaka 25 yemeye ko yari agiye kwiba camera yahabonye ubwo yasuraga nyina wabo w’umubikira uba ahongaho.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu musore yatabarijwe n’umubikira witwa Mukandori Jeanne d’Arc w’imyaka 32 y’amavuko wamubonye ari mu bwiherero,niko gushaka kumutera icyuma aratabaza abantu barahurura iki gisambo gitabwa muri yombi.

Nyuma yo gufatirwa muri iki kigo, yahise asobanura uko byagenze kugira ngo agane iyi nzira mbi y’ubujura,anavuga ko asanzwe ari umukinnyi wa ruhago muri Pepinieres FC gusa yahise ashyikirizwa abapolisi bakorera ku Kacyiru.


Uwimana yafashwe agiye kwiba camera mu babikira