Print

Abagororwa 5 baraye barasiwe muri gereza ya Huye bari bafungiwe ubujura [Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2019 Yasuwe: 4113

Abaturage baturiye hafi y’iyi gereza bumvise urusaku rw’amasasu mu masaha ya nijoro ubwo abashinzwe umutekano barasaga aba bagororwa barimo bagerageza gucika.

Umuvugizi w’Urwego rw’amagereza mu Rwanda,SSP Sengabo Hillary, mu kiganiro yahaye Umuryango yatangaje ko aba bagororwa bari bafungiwe ubujura ndetse bose bari barakatiwe igifungo gitandukanye.

Yagize ati “Nibyo koko nijoro hari abagororwa barashwe bagerageza gutoroka.Bose bari bafungiwe Ubujura.Umwe yari yarakatiwe imyaka 10,undi 5,uwa nyuma yari yarakatiwe imyaka 3.”

SSP Sengabo yavuze ko abashinzwe umutekano babonye aba bagororwa barenga igipangu bajya kwihisha mu bihuru, hanyuma abacungagereza barabakurikira bashaka kubahagarika nibwo barashe amasasu hejuru ntibahagarara,bahitamo kubarasa.

Nyuma ya saa tatu ,hari abandi bagororwa 2 barashwe bakurikira aba 3 barashwe mbere aho bivugwa ko bavumbuwe bihishe mu bihuru byo muri iyi gereza.

Abarashwe ni Nteziryayo Patrick wari ufungiye icya cy’ubujura bwitwaje intwaro aho yari yarakatiwe imyaka 12 y’igifungo, Uwiringiyimana Jeremie nawe wari ufungiye ubujura aho yari yarakatiwe umwaka umwe n’amezi atatu, Uwitonze Claude wari warakatiwe imyaka 5 nawe azira ubujura, Byiringiro Gedeon wari ufungiye icyaha cy’ubujura buciye icyuho akaba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, hamwe na Karangwa Gilbert wari warahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu nawe azira icyaha cy’ubujura.

Imirambo y’aba bose uko ari batanu yajyanywe ku bitaro bya CHUB.


Comments

julie 27 January 2019

Ubundi se babacitse bari hehe


jenifer keke 24 January 2019

Ababarashe bahanwe , kuko narenze kumabwiriza yakazi kabo , baribashinzwe kubacunga , ntabwo igisubizo cyari icyokubavutsa ubuzima bwabo bitwaje NGO babafashe batoroka, ntabwobyumvikanako abantu bafungiye icyaha kimwe bicirwa rimwe , ntihagire numwe usigara , vraiment birabaje , hagenzurwe niba batagambaniwe NGO bicwe bikitirwa ko batorotse


jenifer keke 24 January 2019

Ababarashe bahanwe , kuko narenze kumabwiriza yakazi kabo , baribashinzwe kubacunga , ntabwo igisubizo cyari icyokubavutsa ubuzima bwabo bitwaje NGO babafashe batoroka, ntabwobyumvikanako abantu bafungiye icyaha kimwe bicirwa rimwe , ntihagire numwe usigara , vraiment birabaje , hagenzurwe niba batagambaniwe NGO bicwe bikitirwa ko batorotse