Print

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda basuye aho bagenzi babo bahinze akarima k’igikoni umwaka ushize[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 January 2019 Yasuwe: 1913

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2019 ubwo abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 basuraga aba babyeyi mu karere ka Bugesera babatembereje aho bagenzi babo bahinze akarima k’igikoni umwaka ushize ndetse bababwira ko batangiye kurya imboga zisoromwe muri ako karima k’igikoni.

Hari mu kwezi kwa Kanama 2018 ubwo abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss rwanda 2018 basuraga abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba mu mudugudu ‘Impinganzima’. Icyo gihe aba bakobwa baganirije ababyeyi baba muri uyu mudugudu uburyo barya indyo yuzuye bityo bafatanyije n’urundi rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera aba bakobwa bahinga akarima k’igikoni k’cykitegererezo.

Iki ni kimwe mu bikorwa byakozwe na banyampinga cyo kwishimira kandi kiri gutanaga umusaruro kuri ubu.

Imboga bahinze umwaka ushize zatangiye gutanga umusaruro