Print

Mwiseneza Josiane yatangaje ukuntu abakobwa bahataniye ikamba basigaye bamuhisha rubanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2019 Yasuwe: 8888

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.rw dukesha iyi nkuru,yavuze ko iyo we na bagenzi be bagiye hanze bamwigishije uburyo bwo kumufasha bwamufasha ko abantu batamwuzuraho bigahagarika ibyo bagiye gukora ndetse avuga ko bamushyira hagati uje amushaka akamubura.

Yagize ati “Abandi bakobwa uburyo tubanye, ni uburyo busanzwe kandi bakagerageza no kungira inama bakambwira wenda tuvuge niba twasohotse hanze, bati abantu nibaza biruka kumwe bamenyereye turasa n’abagushyiramo hagati maze bigende gutya na gutya cyangwa nibabaza bati Josiane ni uwuhe, tubihorere dukomeze tugende... Iyo twagiye hanze twasohotse abantu niko babigenza bakaza bavuga ngo Josiane ari hehe? Iyo bibaye ngombwa ko njya hagati ndahajya cyangwa twaba tubona nta kibazo gihari nkabapepera tugakomeza".

Uyu mukobwa ukunzwe na benshi yagiye ahura n’imbogamizi z’abantu bagiye bamwuzuraho akabura uko agenda ndetse hari amashusho yagiye hanze mu minsi ishize yagaragaye abantu babujije imodoka yari arimo kugenda.

Mwiseneza yavuze koahora afite ubwoba ko byazarangira agataha ababaye, dore ko umunsi ku wundi aba yikanga ko yaza mu basezererwa.

Igikundiro cya Mwiseneza cyagaragariye nanone mu gutora kuri SMS, kwatangiye kuwa 19 Mutarama 2019 kuko kugeza magingo aya niwe uhorana amajwi aruta cyane ay’abamukurikiye.

Ku munsi wa mbere yagize SMS 35.114 zikubye inshuro zisage ebyiri uwamugwaga mu ntege Bayera Nisha Keza wari ufite 14.527; umunsi wa kabiri Josiane atorwa kuri SMS 18.394 akurikiwe nanone na Bayera Nisha Keza (10.471), ku munsi wa gatatu Josiane aza ku isonga na SMS 21.937 akurikiwe na Uwicyeza Pamela (18.930) mu gihe ku munsi wa kane yongeye kuza na SMS nyinshi (21.937) akurikiwe nanone na Uwicyeza Pamela (18.930).


Mwiseneza ashyigikiwe na benshi mu irushanwa rya Miss rwanda 2019


Comments

Dumbuli 24 January 2019

Humura Josiane wababaye uhangayika uva Rubengera ukajya Rubavu yewe ukanasitara neza none intego zawe zagezweho niyo wataha wahabaye intwari. Gusa aho uzagera ugasoza urugendo ntuzababare kuko byose ni ibitangaza uzishime unezererwe ushime Imana n’abantukuko Imana yarahabaye Itangazamakuru rirakuzamura abantu babyumva vuba bitaba nta gahato aho bigeze ni heza. Abantu ntibarwana kukureba kuko uri mwiza cyane kuko uri umunyabwenge kuko uri umukire kuko wambara neza oya , gusa uwo Imana yasize Parfum arahumura abantu bose barahumurirwa bakamwegera.Ni ubuntu bw’Imana.