Print

Robertinho yazanye umutoza wo kumwungiriza ufite ubunararibonye buhambaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2019 Yasuwe: 4603

Nyuma yo kubwira ubuyobozi ko yifuza kwizanira umutoza wungirije,Robertinho yanyarukiye iwabo muri Brazil azana inararibonye mu kongerera ingufu abakinnyi Wagner Nascimento Da Silva w’ imyaka 49.

Uyu mutoza mushya wungirije w’ikipe ya Rayon Sports yahoze ari umutoza wihariye wa Roberto Carlos mu mwaka wa 2006 ndetse ari gushaka impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate)mu byerekeye kongerera abakinnyi ingufu (Gym).

Wagner Nascimento Da Silva yakoze mu makipe akomeye nka Vasco de Gama y’iwabo,Victoria FC,Al Riyadh yo muri Arabia Saoudite,yakoze kandi mu makipe yo muri Portugal n’ahandi.

Nubwo ari kabuhariwe mu kongerera ingufu abakinnyi, Wagner Nascimento Da Silva azaba ari n’umutoza wungirije Roberto Oliveira Goncalves do Carmo mu guha abakinnyi amabwiriza.

Wagner wakoze akazi ko kongerera abakinnyi hirya no hino ku isi,afite ubunararibonye buhambaye ndetse na CV ye iratangaje cyane.

Nubwo Wagner Nascimento Da Silva yafashe indege kuri uyu wa Kane aturutse iwabo Brazil,azagera mu Rwanda kuwa Gatandatu taliki ya 26 Mutarama 2019.


Robertinho yazanye umutoza umwungirije ufite ubuhanga ku byerekeye Gym