Print

R Kelly yashinjwe kugira umugore watozaga abakobwa bato uko bakwiriye kwitwara ari kubafata ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2019 Yasuwe: 1754

Asante McGee wakundanye na R Kelly imyaka 2 yavuze ko uyu muhanzi yari gica ndetse yahaye akazi umugore umwe kugira ngo ajye yigisha abana bato b’abakobwa ibyerekeye imibonano mpuzabitsina kugira ngo najya kubasambanya babe babaye inzobere.

Uyu mukobwa yavuze ko R Kelly yasambanye n’umukobwa wabatozaga igihe yari afite imyaka 14.

Robert Kelly amaze iminsi ashinjwa n’abakobwa benshi ko yabasambanyije ku ngufu bakiri bato ndetse bamwe bagaragaje ko bahungabanye kubera ibikorwa by’urukozasoni bakorewe n’uyu muhanzi uvuka muri Chicago.

Asante yabwiye BBC ko R Kelly yari afite umugore yari yarashinze gutoza udukobwa duto ibyerekeye gutera akabariro ndetse ngo uyu mutoza yamaze imyaka 16 asambana na R Kelly.

Yagize ati “Akazi ke kari ukuntoza ndetse n’abandi bakobwa bato uko twazajya dushimisha R Kelly mu gihe cyo gutera akabariro.uyu mugore na Robert bamaze imyaka 16 basambana ndetse babitangiye mfite imyaka 14.”

Mu minsi ishize nibwo hasjyizwe hanze filimi mbarankuru y’ukuntu R Kelly yasambanyije abakobwa bakiri bato ku bwinshi gusa we yarayamaganye ndetse avuga ko abakobwa bamushinje bavuze ibinyoma.


Asante wafashwe ku ngufu na R Kelly yamushyize hanze


Comments

GSE 25 January 2019

Nimuyite "MISS DIEUDONNE"