Print

Perezida Kagame yahaye ubutumwa bukomeye umuperezida ugiye kumusimbura ku buyobozi bwa AU

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2019 Yasuwe: 1698

Perezida Kagame yabwiye Abdel Fattah El-Sisi ko kuyobora umuryango wa AU ari inshingano ikomeye isaba kwigomwa mu nama y’isi yiga ku bukungu iheruka kubera i Davos mu Busuwisi.

Yagize ati “Kuri mugenzi wanjye n’inshuti El Sisi, ni akazi gafite inshingano ziremereye zisaba gutekereza tukarenza kureba gusa ibihugu byacu, ariko zihuriza hamwe umugabane wose ku ngingo z’ingenzi kandi z’ingirakamaro, byose bigamije kuzana impinduka.”

Abdel Fattah el-Sisi w’imyaka 64 watorewe kuyobora Misiri mu mwaka wa 2014, niwe uzayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe guhera mu nama ya AU iteganyijwe ku wa 10 Gashyantare 2019, i Addis Ababa muri Ethiopia asimbuye Kagame wari umaze umwaka uwuyobora.