Print

Perezida Macron yatutse Ubwongereza bushaka kwikura mu muryango w’ibihugu by’Uburayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2019 Yasuwe: 2324

Ubwo Macron yari mu kiganiro mpaka ahitwa Bourg-de-Peage, mu majyepfo ya Lyon,yabwiye abantu bari bitabiriye ko UK idakwiriye gukomeza umugambi wayo wo kuva muri EU ndetse avuga ko bishobora guteza umwuka mubi no gucamo ibice abantu.

Macron yasabye abafaransa kwirinda ibitekerezo na poropaganda zigamije kubayobya aho yatutse agatoki ba dukoti tw’umuhondo bamaze igihe bayogoza Ubufaransa mu myigaragambyo ndetse basabye ko n’Ubufaransa bwava muri EU.

Yagize Ati “hari ama bisi yatambukaga abwira Abongereza ko bazizigamira Miliyari 36 z’amapawundi bakaba abakire nibaramuka bavuye muri EU mu minsi 15.Benshi baratoye.

Hari abatoye Brexit bafite icyizere ko bagiye kuba abakire ariko uburyo bwari bwapanzwe byari ibinyoma.Ubu bafite uburakari bwinshi.Brexit yaciyemo abantu ibice,ndetse yatumye benshi baterwa ishavu no kuba barahawe amakuru nabi.”

Macron yavuze ko UK niramuka yivanye muri EU bizaba ari amahano ndetse bizagira ingaruka mbi ku Bongereza bose.

Muri iyi minsi Ubwongereza burifuza kuva muri EU muri Werurwe uyu mwaka ariko Macron yavuze ko abayobozi ba UK bazarindira amatora y’abanyamuryango azaba hagati ya 23 na 26 Gicurasi uyu mwaka.

Comments

GSE 25 January 2019

Ikintu cyose gifite itangiriro gishobora no kuangira. UE yabanjirijwe na BENELUX (Belgique, Pays-Bas na Luxembourg). Abafaransa n’abandi baje nyuma. Erega na EAC yigeze kutabaho yari yarabayeho. Macron rero aratukanira ubusa. Ntazatungurwe Ubufaransa na bwo buvuyemo mu gihe atazi, cyangwa bucitsemo ibindi bihugu nka Ex-URSS na Yougoslavie.