Print

Manishimwe Djabel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2019 Yasuwe: 4332

Kuwa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018,nibwo iby’urukundo rwa Manishimwe Djabel n’uyu mukunzi we byagiye hanze kuko ariyo taliki yateye ivi agasaba uyu mukobwa kuzamubera umugorenone birangiye ibirori bitashye.

Djabel na Niyitunganye bamaze imyaka irenga 2 bakundana uruzira imbereka ndetse uyu musore yavuze ko yamuhisemo kubera uburere bwiza yamubonanye ndetse no kuba ari umukobwa w’ umunyakuri.

Ubukwe bwaba bombi buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019.Gusezerana imbere y’Imana bizaba saa saba z’amanywa mu musigiti w’i Remera.








Amafoto:RWANDA MAGAZINE


Comments

mazina 26 January 2019

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricane,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.