Print

Hamenyekanye akayabo abategura Miss Rwanda 2019 binjije kubera SMS zatoye ba Nyampinga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2019 Yasuwe: 6147

Imibare y’abanyarwanda batoye yagaragaje ko munsi wa mbere w’amatora hoherejwe SMS zisaga134,039, ukubye n’igiciro cy’ubutumwa bugufi (30Frw kuri SMS imwe) uhita ubona ko uwo munsi hinjiye 4,021,170Frw.

Ku munsi wa kabiri hoherejwe amajwi 95,244,afite agaciro ka miliyoni 2,857,320Frw, mu gihe umunsi wa gatatu w’amatora habonetse amajwi 167,429 amafaranga yinjiye akaba ari 5,022,870Frw. Ku munsi wa kane ho hatowe amajwi arenga 164,857.

Nubwo hatatangajwe amajwi y’abakobwa 17 bari basigaye mu irushanwa,amajwi y’abakobwa 14 ba mbere yagaragaje ko hinjiye arenga 4,945,710Frw.Ku munsi wa nyuma w’irushanwa ibintu byarahindutse kuko amajwi yariyongereye agera ku 364,939 bingana n’amafaranga arenga miliyoni 10 (10,948,170Frw.).

Mu gihe cy’icyumweru,Mwiseneza Josiane na bagenzi be binjirije Rwanda Inspiration Back Up akayabo ka miliyoni 27 (27,795,240Frw).

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 haramenyekana uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’ibisonga bye ndetse na Miss Popularity, mu birori biteganyijwe kubera muri Intare Conferance Arena i Rusororo.


Comments

26 January 2019

Ntekereko aribwo bwambere bibaye kandi ngirango impamvu barayizi none rero ikiguye gukurikira nabo ntekerezako nabo bakizi ubwo rero gahunda nigahunda twizeyeko ntakosa narimwe riri buhabere