Print

Umugore wa Wayne Rooney yaraye arokotse impanuka y’imodoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2019 Yasuwe: 1902

Uyu mubyeyi w’abana 4 yaraye arusimbutse,ariko imodoka ye yo mu bwoko bwa Honda 4x4 yangiritse bikomeye.

Biravugwa ko uyu mugore yakoreye impanuka hafi y’aho atuye we n’umugabowe Wayne Rooney n’abana babo bane b’abahungu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun ni uko uyu mugore nta gikomere yigeze aterwa n’iyi mpanuka yakoze ubwo imodoka ye yataye umuhanda ikagonga.

Mu minsi ishize uyu mugore,Coleen yumvikanye mu bitangazamakuru ari gutuka umugabo we kubera ubusinzi bukabije bwe bwatumye afungirwa ku kibuga cy’indege azira gushaka guhungabanya umutekano.

Coleen uri mu bagore b’abakinnyi basanzwe bazwiho gusesagura amafaranga,yabwiye inshuti ze ko iyi mpanuka yamushimishije kuko igiye gutuma agura imodoka nshya.