Print

Floyd Mayweather yavugishije benshi kubera umukobwa w’uburanga yasomanye nawe kuri stade [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2019 Yasuwe: 4298

Floyd wasezeye mu iteramakofe ataratsindwa,akunze kwifotoza ari kumwe n’ibikapu byuzuye amadolari ndetse ari kumwe n’abakobwa b’uburanga.

Ubwo yari kuri uyu mukino wa NBA,Mayweather yari yasohokanye n’umukobwa w’uburanga ndetse baje no gusomana,bituma benshi bacika ururondogoro.

Floyd Mayweather usanzwe yiyita “Money”,akomeje kurya akayabo yakoreye ubuzima bwe bwose dore ko mu mwaka ishize yabashije kugeza kuri miliyari y’amadorali nyuma yo gukorera miliyoni 9 mu minota 2 gusa akubita Tenshin Nasukawa.

Floyd Mayweather umaze imikino 50 adatsindwa, ashobora kugaruka gukorera amafaranga mu ntambara na Manny Pacquiao wamusabye ko basubiramo umukino baherutse kurwana.

Mu ijoro ryo kuwa Kane Taliki ya 24 Mutarama 2019 nibwo Floyd w’imyaka 41 yagaragaye ari kumwe n’uyu mukobwa ku kibuga cya staples Center cyo mu mujyi wa LA.




Comments

Mazina 26 January 2019

Iyo abagabo benshi bamaze gukira,iferi ya mbere ni ugushaka "abagore n’abakobwa b’ibizungerezi".Babyita "kurya ubuzima".Bumva barageze mu ijuru.Ibyerekeye kumvira Imana ntuzababaze.Imana ntacyo ibabwiye.Ariko se bimara igihe kingana iki???Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.