Print

Abantu barenga 300 muri Brazil batwawe n’inkangu ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2019 Yasuwe: 1428

Abantu benshi bari mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’abantu 300 batwawe n’inkangu iteye ubwoba yatewe n’isandara ry’urugomero rw’amabuye y’agaciro rwaturitse amazi agaca inkangu yatwaye amazu n’abantu bagera kuri 300.

Abantu 7 bahise babonwa bapfuye ariko abayobozi bo muri aka gace bavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo barebe ko batabara abantu bakiri bazima.

Ibyondo byinshi bidasanzwe,n’amazi yaridukiye mu mazu y’abaturage arayatwara ndetse n’abantu bari hanze bose baburiwe irengero.

Aka gace gaturiye n’umujyi wa Belo Horizonte mu ntara ya Minas Gerias, kahuye n’iki kiza.

Aba bantu 300 baburiwe irengero,barimo 150 baturiye uru rugomero ndetse bakorera iki kirombe gicukura amabuye y’agaciro.

Abantu bagera kuri 427 bari mu kazi kuri iki kirombe cyitwa Vale batwawe n’iyi nkangu ariko abasaga 279 batabawe.

Nubwo hari ubwoba bw’uko aba bantu 300 bapfuye,ibi byondo n’amazi byishe ibihingwa ndetse bisenya amazu menshi.