Print

Umugabo yateye inda umukobwa we w’imyaka 13 yari amaze imyaka asambanya inshuro 4 ku munsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2019 Yasuwe: 5762

Shannon Clifton w’imyaka 18 watewe inda na se ubwo yari afite imyaka 13 yavuze ko se yajyaga amusambanya ku ngufu inshuro 4 ku munsi mu gihe ingana n’imyaka 8 yose.

Uyu mukobwa yavuze ko se yatangiye kumufata ku ngufu ubwo yari afite imyaka 6 amusanze mu cyumba cye.

Uyu mukobwa yavuze ko ku myaka 11 y’amavuko yatewe inda na se,abimubwiye aramukubita ata ubwenge,bimuviramo gukuramo inda.

Uyu mukobwa yavuze ko se yakomeje kumufata ku ngufu,birangira yongeye kumutera inda ku nshuro ya 2,ubwo yari afite imyaka 13.

Uyu mukobwa yavuze ko se yamukubise ndetse amunyuza mu bigeragezo bikomeye kugira ngo iyi nda ivemo.

Ubwo uyu mukobwa yari afite inda y’amezi 9,umwarimu w’ikigo yigagaho yamujyanye kumusuzumisha abona aratwite niko kujya kumuhisha se wamuhigishije uruhindu ngo amugirire nabi gusa yaje kubyara nyuma y’iminsi 2.

Uyu mukobwa yareze se mu rukiko rwa Derby mu mwaka 2015,rumukatira imyaka 15 y’igifungo gusa uyu mukobwa yavuze ko agikunda se nubwo yamuhohoteye.

Yagize ati “Yangije ubuzima bwanjye.Yatumye ndota inzozi mbi cyane.Yamfashe ku ngufu ndetse arankubita igihe kinini.Ndacyabaho mu bwoba gusa ndacyamukunda.


Comments

Bikorimana Samuel 28 January 2019

yooooooo pole sana gusa nanjye ndumvangize ikiniga gusa nyuma yibyo byose ubuzima burakomeza so, humura uzabaho kdi neza Imana irakuzi kdi DAdy wawe uzamubabarirenawe ni umuntu kdi ni ikigeragezo cya satani God bless u my dear


gatera 26 January 2019

Iyi si irarwaye.Gutera inda umwana wawe!!! C’est bestial.Niyo mpamvu muli 2 Petero 2:12 havuga ko "abantu bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge,ziba zitegereje kubagwa".Ku munsi wa nyuma,nkuko 2 Abatesaloniki 1:7-9 havuga,Yesu azatwika abanyabyaha bose banga kwihana.Azabikora kugirango abazasigara bazagire amahoro.Sex yagenewe gusa umuntu muzashakana binyuze mu mategeko.Igitangaje nuko ba Rusambanyi ari millions and millions.Gutinya Imana ntacyo bibabwiye.Gushaka kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukugira ibitekerezo bigufi.