Print

Nimwiza Meghan niwe watorewe kuba Miss Rwanda 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2019 Yasuwe: 3875

Nimwiza ufite umushinga wo gukangurira urubyiruko kurushaho kwitabira ubuhinzi, niwe wasimbuye Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018.

Uyu mukobwa yiyamamarije mu mujyi wa Kigali kuwa 29 Ukuboza 2019,azamukana n’abakobwa 6,none birangiye ariwe wegukanye iri rushanwa nubwo atigeze anuganugwa cyane n’abafana bari benshi uyu mwaka.

Nyampinga y’u Rwanda 2019 yatangiriye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 15 Ukuboza 2018,none isorejwe Kigali Nimwiza Meghan ayegukanye.

Nimwiza niwe watowe n’akanama nkemurampaka kari kagizwe na James Munyaneza ukora muri The New Times; Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly; Rusaro Carine wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2009; Umwanditsi Rwabigwi Gilbert na Uwera Havugimana,nka Miss Rwanda 2019.

Meghan atsinze bagenzi be 14 barimo Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13).

Nyuma yo gusubiza ibibazo bitandukanye mu Kinyarwanda no mu cyongereza,akanama nkemurampaka kemeje ko abakobwa 5 barimo, Nimwiza Meghan,Uwihirwe Yasipi Casmir, Uwase Sangwa Odille, Gaju Anita, na Kabahenda Ricca Michaella aribo bagomba gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda.

Nimwiza Meghan watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka mu gihe Uwihirwe Yasipi Casmir watorewe kuba Igisonga cya Mbere yegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Uko abakobwa bahembwe

Miss Rwanda 2019: ni Nimwiza Meghan, No 32
Igisonga cya Mbere :Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odille, No 16
Miss Popularity: Mwiseneza Josiane, No 30











Amafoto:IGIHE