Print

Mwiseneza Josiane yavuze uko yakiriye kutegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2019 Yasuwe: 9015

Yagize ati “Nta mujinya mfite.Iri Kamba rya Miss popularity naryo ni ryiza kuko naryo ryatuma ugira ucyo ugeraho,nta Mujinya.Ndituye abafana banjye bose kuko nibo barimpesheje.

Mwiseneza yavuze ko yiteguye gukorana n’abafana be mu bikorwa yiyemeje ndetse na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan bagateza imbere igihugu.

Yagize ati “Ikigiye gukurikiraho,icyizere abafana bangiriye tugiye gufatanya muri byose kandi ngafatanya na Miss kuko n’ubundi ni inshuti yanjye,mugenzi wanjye gukomeza kurwanira ishyaka igihugu cyacu ndetse iyi promotion yacu ikagira itandukaniro.

Mwiseneza Josiane wahabwaga amahirwe na benshi mu banyarwanda ntiyabashije kugera mu bakobwa 5 bagombaga gutorwamo nyampinga w’u Rwanda,ibintu bitavuzweho rumwe na benshi.




Comments

julie 27 January 2019

Dore maze banarimwambitse baricuritse bivuga ko batashakaga kurimuha. Nibagende. Maze na josiane ndumva bameze nk abamuyoyemo ubwenge ngo azafatanya na miss nta soni koko waba ubaye aga...... koresha ubwenge bwa we mureke ntacyo ashoboye atazakwifashisha akaguhindura igikoresho cye. Ntuzemere ko bagukoresha ntabwo uri ipunda yabo. Gardes ta propriété intellectuelle. Nubikora nzakugaya ngushyire no ku rutonde rwa ........


petrs 27 January 2019

ihangane mama tukuri inyuma