Print

Umunyamideli yandagaje bikomeye umukinnyi wa Arsenal basambanye mu ibanga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2019 Yasuwe: 5331

Eglantine Flore Aguilar uba I Paris,yavuze ko Willock atamushimishije mu gihe cyo gutera akabariro ndetse ibyo yakoze byose yabikoze nk’umwana ntibyamushimisha.

Yagize ati “Yanyoherereje ubutumwa kuri Instagram,ahita anangurira itike ku munsi wa kabiri injyana mu mujyi wa London.Ibiganiro bye byari biciriritse ariko ubanza ari uko akiri umwana.

Ubwo twarimo dutera akabariro byari bitangaje.Yakoraga iyo bwabaga kugira ngo anshimishe ariko sinabikunze na gato.Yakoraga ibintu by’ubwana kugira ngo anshimishe mu gutera akabariro,ariko wabonaga ko atarakura.”

Uyu mukobwa w’imyaka 26, yavuze ko Willock yamujyanye mu kabyiniro banywa inzoga nyinshi ndetse anyway n’ibiyobyabwenge kandi yari kubyukira mu myitozo mu gitondo.

Willock yajyanye uyu mukobwa mu kabyiniro kitwa amugurira Liqueur yitwa Disaronno ifite agaciro k’ibihumbi 2,500 by’amapawundi ndetse ngo baranyoye ku buryo uyu musore yageze saa 06h00 za mu gitondo akiri maso kandi agomba kujya mu myitozo.

Abongereza benshi bafataga uyu mwana nk’umwe mu bakinnyi bakizamuka b’abahanga ariko bababajwe no kumva ko yatangiye kwishora mu bagore akiri muto cyane.

Willock yasambanye na Eglantine kuwa 15 Mutarama uyu mwaka,haburi iminsi mike ngo ikipe ya Arsenal ihure na Blackpool muri FA Cup mdetse uyu mukino uyu mwana yawitwayemo neza kuko yawutsemo ibitego 2 wenyine.

Uyu mufaransakazi yiyemereye ko yasambanye n’abakinnyi barimo Amir Khan ukina iteramakofe, Saido Berahino,Mario Balotelli na Marouane Fellaini.




Willock yandagajwe bikomeye n’umunyamideli wavuzweho gusambana na Ashley Cole