Print

Malawi yohereje mu Rwanda Vincent Murekezi uregwa gukora Jenoside I Butare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2019 Yasuwe: 1518

Murekezi yoherejwe mu Rwanda kugira ngo yiregure kuri ibi byaha bya Jenoside aregwa nyuma yo gutsindirwa mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga rwa Malawi asaba kutoherezwa mu Rwanda.

Murekezi uzwi cyane I Butare,yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere yakirwa n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Umucuruzi Vincent Murekezi usanzwe afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda yazanywe mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha ibi bihugu byasinyanye tariki 21 Gashyantare 2017.

Murekezi yari akurikiranyweho icyaha cya ruswa muri Malawi nubwo yari inshuti ikomeye n’abategetsi bo muri iki gihugu.