Print

Mwiseneza Josiane yakiriwe nk’umwamikazi ubwo yari akubutse muri Miss Rwanda 2019 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2019 Yasuwe: 10688

Josiane Mwiseneza yasanganijwe amashyi n’impundu ubwo yageraga ku Ruyenzi mu rugo rwa Musaza we n’ Inshuti n’ Abavandimwe bamuteguriye umutsima wo kumushimira uko yabahesheje ishema mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Nyuma y’igihe yari amaze atabonana na mama we,Mwiseneza yasanze ari mu bari bamutegereje ndetse yaraturitse ararira, barahoberana bamarana igihe kinini.

Josiane yageze ku Ruyenzi yambaye ikamba rya Miss Popularity 2019 yatsindiye muri Miss Rwanda 2019,ibintu byashimishije bikomeye abantu bose bari baje kumwakira.

Imbaga y’abafana ba Mwiseneza Josiane yiyemeje kumuba hafi mu gushyira mu mushinga we aho bivugwa ko hagiye gutangira gukusanywa akayabo ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu bakunzi be bo hirya no hino ku isi kugira ngo uzagende neza.






Comments

Ruth 28 January 2019

Josiane rwose ni umwamikazi ku rwego rwe. Ndamwemera cyane uyu mwana wacu